Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Olivier Jean Patrick Nduhungirehe, ari i Juba muri Sudani y’Epfo mu ruzinduko, aho yitabiriye inama yo ku rwego rwo hejuru rwa Komisiyo Ngenzuzi ya AU yashyiriweho muri Sudani y’Epfo.
Muri urwo ruzinduko, yahuye na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Sudani y’Epfo Ramadan Goc, baganira ku kurushaho kongerera imbaraga umubano w’u Rwanda n’icyo gihugu.
U Rwanda na Sudani y’Epfo ni ibihugu bifitanye umubano umaze gushinga imizi, ugashingira cyane ku mutekano, ubucuruzi n’ibindi.
Muri Gicurasi 2021, abayobozi b’ingabo z’u Rwanda na Sudani y’Epfo bahuriye i Kigali mu biganiro byibanze ku gukomeza ubufatanye mu bya gisirikare. By’umwihariko, ibyo biganiro byagarutse ku ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano y’Amahoro yavuguruwe muri Sudani y’Epfo.
U Rwanda rwagize uruhare rugaragara mu gutanga amahugurwa binyuze muri Rwanda Peace Academy, hagamijwe gutegura inzego z’umutekano z’iki gihugu mu buryo burambye. Ibyo byiyongeraho ko u Rwanda rusanzwe rufite ingabo muri Sudani y’Epfo ziri mu butumwa UNMISS.
Umuyobozi w’ubwo butumwa, Lt Gen Mohan Subramanian, aherutse kuvuga ko u Rwanda ari umusingi wabwo. Ati “Ingabo z’u Rwanda ni rwo rutirigongo rw’ubu butumwa.”
Magingo aya, u Rwanda rumaze imyaka 20 mu butumwa bwa Loni bwo kubungabunga amahoro.
Umubano w’ibihugu byombi kandi uretse ibijyanye n’umutekano ukagera ku mikoranire no kwigiranaho. Mu Kuboza 2021, Sudani y’Epfo yohereje itsinda ry’abayobozi barimo abaminisitiri, abagize Inteko Ishinga Amategeko, n’abashinzwe umutekano mu Rwanda.