Polisi y’u Rwanda yatangaje ko igiye gukurikirana amakosa yaba yarakozwe n’umuhanzi The Ben yo gutwara imodoka atambaye umukandara nk’uko byagaragajwe n’ukoresha urubuga rwa X witawa Edman Ishimwe.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 Mutarama 2025 nibwo uwitwa Edman Ishimwe yagiye ku rubuga rwa X maze agashyiraho amashusho ya The Ben atwaye imodoka ari kuririmba imwe mu ndirimbo ze. Muri ayo mashusho The Ben aba atwaye atambaye umukandara.
Nyuma yo gusohora aya mashusho, uyu Edman yayaherekesheje amagambo ahuruza Polisi y’u Rwanda aho yavugaga ko igomba kumuhana kuko yangije amategeko y’umuhanda yo gutwara nta mukandara yambaye.
Yagize ati: “U Rwanda rwacu ntawe uba hejuru y’amategeko kandi ntabwo tugira umuco wo kudahana bwana, Rwandapolice uyu yitwa Mugisha Benjamin (The Ben) atwaye ikinyabiziga atambaye umukandara ndetse ari gukora amakosa akomeye mu gihe atwaye ikinyabiziga mudufashe ahanwe.”
Ntiyagarukiye aho ahubwo yongeyeho n’andi magambo asaba Polisi kuba yamufata vuba kuko mu minsi iri imbere araba atari mu Rwanda kuko afite ibitaramo agombo gukorerea hanze y’u Rwanda mu bihugu birimo Uganda, Canada ndetse no mu Burayi.
Ati: “Dear Rwandapolice mudufashe ahanwe mbere yuko ava mu gihugu doreko afite gahunda yo kwerekeza muri Canada mubitaramo ahafite guhera kuri 15 Gashyantare bivuze ko azasohoka mu gihugu mbere yayo matariki. Ni abere abandi urugero kuko bidakwiye gukora amakosa witwaje icyo aricyo.”
Nyuma yo kubona ubwo butumwa, Polisi y’u Rwanda yahise isubiza ubwo butumwa bwose ivuga ko igiye kubikurikirana. Ati: “Muraho, murakoze ku makuru mutanze, tugiye kubikurikirana.”