wex24news

Papa Francis yanenze umugambi wa Donald TrumpĀ 

Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis, yanenze umugambi wa Donald Trump uteganya kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika guhera kuri uyu wa 20 Mutarama 2025, wo kwirukana abimukira benshi badafite ibyangombwa.

Image: Pope Francis poses with US President Donald Trump, First Lady Melania Trump and Ivanka Trump at the end of a private audience at the Vatican

Papa Francis yatangarije mu kiganiro Che Tempo Che Fa gitambuka kuri televiziyo mu Butaliyani ko Trump nashyira mu bikorwa uyu mugambi, azaba akoze amahano kuko bizashyira abakene mu byago.

Yagize ati ā€œNiba ari ibyo, bizaba ari amahano kubera ko imbabare zā€™abakene ni zo zizishyura ikiguzi. Ntacyo bizamara! Si bwo buryo bwo gukemura ibibazo.ā€

Mu 2016 ubwo Trump yiyamamarizaga kuyobora Amerika, na bwo Papa Francis yanenze umugambi yari afite wo kubaka urukuta rutandukanya Amerika na Mexique, agamije gukumira abimukira, avuga ko atari umugambi wa gikirisitu.

Kuri uyu wa 19 Mutarama 2025, Trump yatangarije Abanyamerika ko yiteguye kubatangariza impinduka nyinshi ku munsi atangirira kuyobora Amerika, abizeza gushimishwa na zo. Mu zitezwe harimo iyerekeye ku gukumira abimukira.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *