Imikino ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku Mugabane w’u Burayi ya UEFA Champions League igeze ku munsi wayo wa karindwi aho amakipe nka Real Madrid, Manchester City na Paris Saint-Germain asabwa gutsinda gusa.
Iyi mikino iratangira gukinwa kuri uyu wa Kabiri tariki ya 21 Mutarama ku bibuga bitandukanye kuzageza ejo ku wa Gatatu tariki ya 22 Mutarama 2025.
Kuri uyu wa Kabiri Saa moya n’iminota 45, AS Monaco yo mu Bufaransa iraba yakiriye Aston Villa yo mu Bwongereza kuri Stade Louis II, naho Atalanta yo mu Butaliyani yakire Sturm Graz yo muri Australia kuri Gewis Stadium.
Saa yine z’ijoro Atletico Madrid yo muri Espagne irakira Bayer Leverkusen yo mu Budage kuri Civitas Metropolitano, Benfica yo muri Portugal yakire FC Barcelona kuri Estadio da Luiz naho Club Brugge yo mu Bubiligi yakire Juventus yo mu Butaliyani kuri Jah Breyedel Stadion.
Ni mu gihe kandi kuri izi saha FK Crevena Zvezda yo muri Serbia iraba yakiriye PSV Eindhoven yo mu Buhorandi kuri Stadion Rajko Mitic, Liverpool yo mu Bwongereza yakire Lille kuri Anfield naho Slovan Bratislava yo muri Slovakia yakire VFB Stuttgart yo mu Budage kuri National Football Stadium.
Kuwa Gatatu saa moya n’iminota 45 RB Leipzig yo mu Budage izaba yakiriye Sporting CP yo muri Portugal kuri RED Bull Arena Leipzig naho Shakhtar Donetsk yo muri Ukraine yakire Brest yo mu Bufaransa kuri Veltins Arena.
Saa yine z’ijoro AC Milan yo mu Butaliyani izaba yakiriye Girona yo muri Espagne kuri San Siro, Arsenal yo mu Bwongereza izakire Dinamo Zagreb yo muri Croatia kuri Emirates Stadium, Celtic yo muri Scotland yakire Young Boys yo mu Busuwisi kuri Rohit Saggi naho Feyenoord yo mu Buhorandi izabe yakiriye FC Bayern Munich yo mu Budage kuri de Kuip.
Ni mu gihe kandi Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa izaba yakiriye Manchester City yo mu Bwongereza kuri Parc des Princes mu mukino wo gupfa no gukira uzasifurwa n’Umunya-Poland Szymon Marciniak, Real Madrid yo muri Espagne izakire Salzburg yo muri Australia kuri Santiago Bernabeu naho Sparta Prague yo muri Czech Republic izakire Inter Milan yo mu Butaliyani kuri Epet Arena.
Kugeza ubu uko urutonde ruhagaze Liverpool niyo ikiyoboye n’amanota 18, FC Barcelona ikaba ku mwanya wa kabiri n’amanota 15 naho Arsenal ikaba iya gatatu n’amanota 13.
Ni mu gihe Real Madrid iri ku mwanya wa 20 n’amanota 9, Manchester City ikaba kuwa 22 n’amanota 8 naho Paris Saint-Germain ikaba kuwa 25 n’amanota 7.
Bivuze ko aya makipe yombi asabwa gutsinda imikino yo kuri uyu munsi kugira ngo agumane icyizere cyo gukatisha itike ya 1/8 cyangwa cyo kuzakina imikino ya Playoff.