wex24news

APR FC yemeje ko yatandukanye na Godwin Odibo

Ikipe ya APR FC yemeje ko yatandukanye n’Umunya-Nigeria, Godwin Odibo, ku bwumvikane bw’impande zombi.

Image

Ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 20 Mutarama 2025, APR FC yemeje ko batandukanye imushimira umusanzu we mu kibuga ndetse no hanze inamwifuriza guhirwa muri byose.

Uyu mukinnyi yari amaze amezi atandatu aguzwe n’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, ariko ntiyigeze abona umwanya uhagije wo gukina ndetse urwego rwe rw’imikino rwakunze kwibazwaho.

Odibo Godwin yaje muri APR FC avuye Sporting Lagos y’iwabo muri Nigeria.

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu kandi ikomeje ibiganiro na mugenzi we Nwobodo Chidiebere Johnson, bigamije gutandukana nyuma y’aho na we abuze umwanya uhagije wo gukina.

Mu rwego kwitegura neza imikino yo kwishyura ya Shampiyona n’igikombe cy’Intwari, APR FC iheruka kugura Abanya-Uganda Denis Omedi na Hakim Kiwanuka bakina ku mpande basatira izamu.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *