Umutwe wa M23/AFC umaze kwagura imirwano muri Kivu y’Amajyepfo umaze gufata agace ka Minova, mu mirwano imize iminsi ndetse wahise uhakorera inama.
Imirwano ikomeje gukara cyane mu gace kerekera muri Kivu y’Amajyepfo, ingabo za Leta ya Congo, FARDC, iz’Abarundi na Wazalendo batakaje ibice bitandukanye mu mirwano bamazemo iminsi bahanganye na M23.
Ku wa Gatandatu umutwe wa M23 ufatanya na Alliance Fleuve Congo nibwo wafashe agace ka Lumbishi gakungahaye ku mabuye y’agaciro arimo zahabu.
M23 yakomeje kugaba ibitero aho muri Kalehe yerekera i Minova, aho yafashe kuri uyu wa Kabiri mu gitondo nubwo amakuru yavugaga ko ku wa Mbere yari yahagose.
Abaturage bagaragaye bakomera amashyi inyeshyamba bamwe bavuga ngo “karibu”, abandi bavuga ngo ni “amahoro”.
Umwe mu bayoboye abarwanyi ba M23 bafashe Minova yabwiye abaturage ko bagiye gutekana, ko nta we bazakoraho, abasaba kubwira abagiye mu mitwe ya Mai Mai kubabwira bakiyunga na bo, bakabigisha igisirikare ababishaka.