wex24news

Amerika yikuye mu bihugu bigize OMSĀ 

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, akimara kurahirira umwanya wā€™Umukuru wā€™Igihugu ku wa 20 Mutarama 2025, yasinyiye gukura igihugu cye mu Ishami ryā€™Umuryango wā€™Abibumbye rishinzwe Ubuzima (OMS).

Ishami ryā€™Umuryango wā€™Abibumbye ryita ku Buzima, OMS,Ā ryatangaje ko ribabajwe nuko Leta zunze ubumwe za Amerika zishaka kuva muri uyu muryango.

Itangazo rya OMS ryashyizwe hanze kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Mutarama 2025, rivuga ko uyu muryango usanzwe ugira uruhare runini mu kurengera ubuzima byā€™abatuye Isi harimo nā€™Abanyamerika.

OMS igira kandi uruhare runini mu kurwanya indwara zā€™ibyorezo, kubaka inzego zā€™ubuzima zikomeye, gutahura no gutabara mu bihe byā€™indwara zā€™ibyorezo zagaragaye ahantu hateje akaga.

Amerika ni umunyamuryango watangije Ishami ryā€™Umuryango wā€™Abibumbye ryita ku buzima, OMS, mu 1948.

Yagize uruhare mu gutegura no kuyobora imirimo ya OMS kuva icyo gihe, hamwe nā€™ibindi bihugu 193 bigize uyu muryango.

Ubuyobozi bwa OMS bwatangaje ko mu myaka isaga 70, OMS na Leta zunze ubumwe za Amerika bakijije ubuzima bwā€™abantu bose nā€™Abanyamerika.

Bugira buti: ā€œTwese hamwe, twaranduye burundu icyorezo cyā€™ibicurane. Ibigo byā€™Abanyamerika byagize uruhare kandi byungukira mu kuba umunyamuryango wa OMS.ā€

Ishami ryā€™Umuryango wā€™Abibumbye ryita ku buzima ryizeye ko Amerika yisubira ku cyemezo yafashe ahubwo hakabaho kugira uruhare mu biganiro bigamije gukomeza ubufatanye hagati ya Amerika na OMS, ku kwita ku buzima bwā€™amamiliyoni yā€™abatuye Isi.

Mu 2020 nibwo Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yari yasabye ubutegetsi bwe guhagarika inkunga yatangwaga mu Ishami ryā€™Umuryango wā€™Abibumbye ryita ku buzima, OMS, kubera amakosa yayishinjaga mu rugamba rwo kurwanya Covid19.

Ni icyemezo cyamaganwe nā€™abantu batandukanye, bavuga ko bizangamira imikorere ya OMS kandi ubu ari bwo yari ikeneye ubushobozi kurusha ikindi gihe.

Ubwo Coronavirus yatangiraga, Trump yavugaga ko ari ibicurane bisanzwe birimo gufatanya abantu nā€™ibihe byā€™ubukonje, ko nihaza umucyo bizagenda, anashima uburyo u Bushinwa burimo guhangana nā€™ikibazo.

Amerika nkā€™umuterankunga mukuru wa OMS, icyo gihe yavanyemo ingengo yā€™imari yatangamo ingana na miliyoni $400-$500 buri mwaka.

Nyuma yā€™iki cyemezo, Finland yahise itangaza ko igiye gutanga miliyoni ā‚¬5.5 zo gufasha OMS. Umwami Salman wa Arabie Saoudite iyoboye G20, yemeye gutanga miliyoni $500 mu bikorwa byo guhangana na Covid19 no gushaka imiti, inkingo nā€™ibikoresho bifasha abakora mu rwego rwā€™ubuzima.

Byari biteganyijwe ko Miliyoni $150 zizajya mu kubaka ubushobozi bwo guhangana nā€™icyorezo, miliyoni $150 zizatangawa muri gahunda mpuzamahanga ishinzwe ibyā€™inkingo nā€™ikingira (GAVI) na miliyoni $200 zizajya muri gahunda mpuzamahanga zā€™ubuzima.

Ubwami bwa Arabie Saoudite bwasabye ibindi bihugu, imiryango mpuzamahanga nā€™abikorera kugira uruhare mu kuziba icyuho mu bikorwa byo guhangana nā€™icyorezo cya COVID-19, bibarwa ko hakenewe nibura miliyari $8.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *