Imikino ya UEFA Champions League yakomeje gukinwa mu ijoro rya tariki ya 21 Mutarama 2025, aho FC Barcelone yakoresheje imbaraga nyinshi kugira ngo ikure amanota atatu kuri S.L. Benfica, iyitsinda ibitego 5-4.

Imikino yakinwe ni iy’Umunsi wa Karindwi wa UEFA Champions League, aho FC Barcelone yari yaratsinzwe umukino umwe gusa. Ku munota wa mbere iri ku kibuga cya Estádio da Luz, yari yamaze kwinjizwa igitego cya mbere cyatsinzwe na Vangelis Pavlidis.
Uyu mukinnyi wari mwiza muri uyu mugoroba, ni we winjije igitego cya kabiri ndetse n’icya gatatu ku munota wa 22 na 30. Ni mu gihe iyi kipe yo muri Espagne yari yishyuriwe igitego kimwe kuri penaliti yinjijwe na Robert Lewandowski ku munota wa 13.

Benfica yongeye kuyobora umukino n’ikinyuranyo cy’ibitego ubwo Ronald Araújo yitsinda icya kane ku munota wa 64, ariko FC Barcelone yavuye inyuma itsinda ibitego bitatu birimo indi penaliti ya Robert Lewandowski, mu gihe Raphinha na Eric GarcÃa bashyizemo ibyo kunganya, Raphinha yongera gushyiramo icy’agashinguracumu ku munota wa gatandatu w’inyongera.
