wex24news

AB Godwin yasobanuye impamvu yaririmbye ku rukundo rwa Prince Kid na Elsa.

Mutimura Abed [AB Godwin] bamwe bitiririra Jay Polly,wanashyize indirimbo hanze yise ‘Where’s The Love’ yumvikanamo agaruka ku rukundo rwa Prince Kid na Miss Iradukunda Elsa yasobanuye byinshi kuri iyi ndirimbo.

Godwin ari mu bagabo batunganya amashusho y’indirimbo bamaze kubaka izina mu ruganda rw’umuziki mu Rwanda.

Muri Gicurasi 2023 nibwo yagarutsweho cyane icyo gihe biturutse ku kuba yari yakoze ibinyuranije n’amategeko agenga abakoresha indege zitagira abapilote bimuviramo gufungwa.

Nyuma yaje kurekurwa akiva muri gereza yahise yikoza mu nzu itunganya umuziki ashyira hanze indirimbo yise ‘Kwipingu’.

Nubwo atari afite gahunda yo gukomeza akora izindi ariko abumvise iyo yakoze baje kumutera imbaraga bamusaba ko yakomeza kuko afite impano.

Kuri ubu yongeye gukora mu nganzo ashyira hanze iyo yise ‘Where’s The Love’ igaruka ku buryo ubuzima bw’iyi minsi buhagaze.

Anumvikanamo agaruka ku rukundo rwa Prince Kid ibintu asobanura agira ati”Ndavuga ngo abavuga ko urukundo rutakibaho ntibamenye ibya Kid, Jacques na Rose, Elsa nashatse kubagereranya.’

AB Godwin yasobanuye ko indirimbo ‘Where’s The Love’ ikubiyemo butumwa yifuje bw’ubuzima busanzwe.

Yasabye abakunzi be gukomeza kumushyigikira,abasobanurira ko kuba abayeho nk’umuhanzi bidateze kuzabangamira ibijyanye n’umwuga we wo gutunganya amashusho.

Yasobanuye impamvu yaririmbye kuri Prince Kid na Iradukunda Elsa baheruka gukora ubukwe bw’agatangaza

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *