wex24news

Abaturage b’Abanye-Congo bahungiye mu Rwanda bamwe batangiye gusubira iwabo

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma, Alain Mukuralinda, yatangaje ko impunzi zirenga 100 z’Abanye-Congo zari zahungiye mu Rwanda zasubiye iwabo ku bushake.

Ku wa Gatatu tariki ya 29 Mutarama 2025, ni bwo impunzi z’Abanye-Congo zari zahungiye mu Rwanda zimwe zatangiye gutaha nyuma yo kugaragaza ko zishaka gusubirayo kuko imirwano yari ihanganishije umutwe wa M23 n’ingabo za Leta ya Congo (FARDC) n’imitwe zifatanyije irimo Wazalendo, FDLR, Ingabo z’Abarundi, SAMDRC yamaze gucururuka.

Ubwo umutwe wa M23 warwanaga n’izo ngabo ushaka gufata Umujyi wa Goma, abaturage benshi b’Abanye-Congo n’abakozi b’imiryango mpuzamahanga nka Banki y’Isi, Monusco ndetse na bamwe mu basirikare ba FARDC bahungiye mu Rwanda, mu Karere ka Rubavu.

Nyuma y’uko M23 itangaje ko yamaze gufata Umujyi wa Goma ndetse ikanagaragaza ko kuri ubu uwo mujyi utekanye, bamwe mu baturage bari bahungiye mu Rwanda bahisemo gusubira iwabo.

Mukuralinda yabwiye The New Times ko abarenga 100 basubiye iwabo banyuze ku mupaka uhuza RDC n’u Rwanda mu Karere ka Rubavu uzwi nka Grande Barrière.

Yashimangiye ko izo mpunzi zagaragarije ubuyobozi bw’u Rwanda ko igihugu cyabo gitekanye bityo ko bumva ko mu gihe basubirayo nta kibazo bashobora kugira.

Uretse abo Abanye-Congo batahutse, abaturage bo mu Karere ka Rubavu bari baragize ihungabana kubera amasasu yavaga mu Burasirazuba bwa RDC akagwa mu Rwanda, nabo bamaze gusubira aho bari batuye.

Ibice byakunze kwibasirwa n’amasasu aturutse mu Mujyi wa Goma ni ibihana imbibi na RDC birimo Rugerero, Mahoko na Rubavu.

Abatuye muri ibyo bice bamwe bari bimukiye mu bice bitandukanye birimo uturere twa Musanze, Rutsiro ndetse n’ibice bindi byo mu Karere ka Rubavu bitegeranye n’umupaka.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *