wex24news

Abarimo Grace Bahati, Doriane Kundwa na Meddy bageneye ubutumwa bwihariye The Ben na Pamella.

Imyidagaduro nyarwanda imaze iminsi ntakindi kigaruka ku mwanya wa mbere uretse ubukwe bwa The Ben mu nkuru nk’icumi wasangaga ariyo yiganjemo.

Ni mu gihe kuko The Ben ari umuhanzi umaze imyaka itari mike akora umuziki yagiriye igikundiro cyo hejuru na Uwicyeza Pamella akaba umwe mu bakobwa bamamaye mu marushanwa y’ubwiza arimo Miss Rwanda.

Ibyamamare bitandukanye bikaba byari byitezwe ko byifatanya n’aba bombi ku munsi wabo w’amateka nubwo harimo aba mazina azwi batabashije kuhagera muri abo harimo abafashe umwanya bohereza ubutumwa bw’amashusho bwatambukijwe rwagati mu birori by’ubukwe.

Abo ni nabo tugiye kugarukaho nibyo bagiye babwira uyu muryango mushya wa The Ben na Pamella.

Cedru

Yatangiye yibutsa Pamella urwo The Ben amukunda ubundi abifuriza ishya n’ihirwe mu bukwe bwabo ati”Ndibuka ukuntu The Ben yishimiraga bikomeye kubona umuhamagaye nubwo yabaga ari ku rundi ruhande rw’Isi,gusa mwabashije kubinyuramo bigaragaza ko mwembi mwiteguye guhangana n’icyo aricyo cyose mu buzima bwanyu.”

Miss Grace Bahati

Yabaragije Kristo abibutsa ko ishingiro ry’urugo ari urukundo kuruta ibindi ati”Nkurase amashimwe muvandimwe wanjye Ben hamwe n’umugore wawe mwiza Pamella, kuri uyu munsi mwiyemeje gukomezanyaho urugendo rwanyu Yesu Kristo abe imfundo ryanyu maze urukundo rubabere umusingi.”

Miss Doriane Kundwa

Yabasabye kuzakora igishoboka cyose bagaharanira guhora bishimye bombi ati”Mbarase amashimwe nizeye ko mwembi mwaryohewe n’uyu munsi kandi muzahore mwishimye mu rukundo rwanyu, Imana izabahe imigisha myinshi izabahe kubyara mugaheka.”

Shaffy

Umuryango mushya yawusabiye kuzagira urugo rugendwa kandi rushingiye ku Mana ati”Iyi ni intambwe ikomeye ndabizi ko rwari urugendo rutoroshye kubasha kuyigeraho ubu iri ni itangiriro rizira iherezo, nkwifurije urugo rusurwa, kubyara hungu na kobwa,hejuru ya byose nkwifurije urugo rwiganjemo Imana abana bawe bazagire ubumuntu urukundo n’impuhwe ugira.”

Scillah

Kutazagira icyo babura ni bimwe mu byo yabasabiye ati”Mu kuri ntewe ibyishimo namwe, mbarase amashimwe ku munsi wanyu w’ubukwe, ntewe ibyishimo no kuba mwembi mwarabashije guhura kandi nizeye ko mukwiranye, ntimuzagire icyo mubura muzahahe muzaronke,muzabyare muzaheke, amata ntazabure mu rugo rwanyu.”

Meddy

Yabanje kugaruka ku buryo The Ben ari umuntu mwiza werera imbuto buri umwe, ubundi abasabira umugisha anasobanura impamvu atabashije kuhagera ati” Mu bantu babanye na Ben igihe kinini imyaka myinshi nshobora kuba nanjye ndimo.”

Yongeraho ati”Ben ni umuntu ukunda inshuti n’abavandimwe, ni umuntu witanga cyane mu bamuzi bose baramuzi ko ari umuntu witanga, witangira bagenzi be.

Asobanura impamvu atahageze agira ati”Uyu munsi rero nkaba nkufata nk’umunsi ukomeye mu buzima bwa Ben na Pamella igihe kizagera wenda tubonane vuba aha ngaha,ubu ntabwo byabashije gukunda kubera gahunda nyinshi z’imiryango n’akazi.”

Agaragaza ibyishimo afite ati”Gusa ndishimye cyane twese turishimye Ben na Pamella, twagirango twese tubabwire ko tubakunda kandi tubashyigikiye iki gikorwa turacyishimiye cyane kandi tubitezeho byinshi.”

Asoza abaragiza Imana ati”Mbifurije ubukwe bwiza rero muzabyare hungu na kobwa, Imana izabane namwe iminsi yose yo kubaho kwanyu kandi urukundo ruzabe rwinshi mu rugo rwanyu.”

Emmy

Yavuze uko yakuranye na The Ben,abaragiza Imana ashimira ababibarutse bakanabaha uburere buboneye ati”Mu by’ukuri ndishimye cyane uyu munsi ariko reka ngerageze kubihina mu bintu bitatu, icyambere ndashima Imana yabahuje kuko iyo itaba Imana ntabwo uyu munsi mwari kuba muri kumwe.”

Akomeza agira ati”Ndashimira ababyeyi banyu babibarutse mu kuri bakoze akazi keza,muri imfura mufite uburere, mubereye u Rwanda, ndabashimira namwe ku bw’uyu munsi mwiza.”

Yongeraho ati”Ben twabanye tukiri abana,twicaranye ku ntebe y’ishuri,rero iyo bigeze kuri iyi ntambwe afata umwanzuro biranshimishije cyane nk’inshuti ye.”

the ben na pamella bashimiwe ubutwari bwaranze mu myaka bamaze bari murukundo.

insuti zihariye za the ben zibz muri leta zunze ubumwe za america bamusabye kiuzashyira imana imbere ko ibindi bizikor,akubaka neza agahirwa agatunga angatunganirwa , akabyara hungu nakobwa

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *