Umutwe wa M23 uherutse gutsinsura ingabo za Kongo n’abo bafatanyije mu mujyi wa Goma muri Repuburika iharanira Demokarasi ya Kongo, wavuze ko wafashe Goma, kandi uzayigumamo ahubwo ugakomeza ugana Kinshasa kugeza igihe Kongo izabumva igakemura ibibazo byabo.
Umuyobozi wa AFC/M23 Corneille Nanga mu kiganiro n’abanyamakuru muri iki gitondo i Goma, yagize ati “twebwe baradukura aha kugira ngo tujye he ko ari iwacu? Turi hano kandi tuzahaguma, ndetse tuzanakomeza tugana i Kinshasa kugeza igihe ubutegetsi bwa Tshisekedi buzakemura ibibazo byacu.”
Col Nanga bamubajije niba koko bazashobora gutsimbarara bakirengagiza igitutu cy’amahanga nka Amerika kibasaba kuva i Goma.
Yagize ati “New York ni New York, Goma na yo ni Goma. Twebwe dufite ibibazo by’abaturage badafite amazi, badafite umuriro, ndetse n’ibibazo by’ubwicanyi byakomeje kubera aha, ni byo duhanganye.”
Nanga yavuze ko ubu bagiye gutangira gahunda yo gusukura umujyi mu masaha 48, ndetse no gusubiza mu buryo ibikorwa remezo by’amazi n’amashanyarazi byari byakuweho na Leta, yanashinje kuba yarishe Gen. Peter Cirimwami.
Yavuze ko n’ibikorwa by’iterambere bigiye guhita bikomeza muri Goma.
Ku bijyanye n’uutekano w’Abaturanyi nk’u Rwanda, Nanga yavuze ati “abagizi ba nabi twarabirukanye, ubu tugiye kubana neza n’abaturanyi bose.”
Yijeje umutekano ku bakongomani bavuga ikinyarwanda kuko nabo ari nk;’abandi banyakongo bose.
Yavuze kandi ko abanayakongo ibihumbi bari hirya no hino mu nkambi z’impunzi mu mahanga bagomba gutangira gutahuka, kuko amahoro yabonetse.