wex24news

Ikibazo cy’u Rwanda na DRC si ngombwa kukivugaho buno: Perezida Trump

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yirinze kugira icyo avuga ku makimbirane y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, avuga ko icyo kibazo atari ngombwa kukivugaho muri iki gihe.

Trump wari mu kiganiro n’itangazamakuru, yasubizaga umunyamakuru wari umubajije niba hari icyo ateganya gukora ngo amahoro hagati y’u Rwanda na RDC kuri ubu birebana ay’ingwe agaruke.

Yabwiye umunyamakuru ati: “Uri kumbaza ibijyanye n’u Rwanda, kandi ndabyemera ko ari ikibazo gikomeye cyane, gusa sintekereza ko ari ngombwa kukivugaho buno.”

Trump yirinze kuvuga ku Rwanda, mu gihe ibihugu bitandukanye byo hirya no hino ku Isi bikomeje kurwotsa igitutu.

Ni nyuma y’iminsi mike inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 zigaruriye Umujyi wa Goma wo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

U Rwanda rukomeje gusabwa guhagarika ubufasha kuri uyu mutwe ndetse rukavana muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ingabo rushinjwa kuhagira, n’ubwo rwaba rwo cyangwa uriya mutwe nta wemeza niba akorana n’undi.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *