Imikino ya UEFA Europa League yabaye mu ijoro ryo ku wa Kane tariki 30 Mutarama 2025, yasize amakipe umunani arimo Manchester United na Tottenham Hotspur, yitwaye neza abasha kubona itike yo kuzakina imikino ya 1/8 adakinnye iya kamarampaka.
Manchester United yari yerekeje muri Romania gukina na FC Steaua București, zombi zishakaga kubona itike ya ⅛ zidakinnye iya kamarampaka.
Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0, ariko Man United yagerageje uburyo bukomeye bw’igitego inshuro imwe, ubwo Kobbie Mainoo yateraga ishoti mu izamu ariko umupira ugaca hejuru yaryo.
Mu gice cya yakomeje gusatira cyane FC Steaua București maze ku munota wa 55 Diogo Dalot afungura amazamu muri uyu mukino, ubwo yaherezwaga umupira na Kobbie Mainoo, bombi bari mu rubuga rw’amahina, ntiyazuyaza ahita awohereza mu rucundura.
Maino yatsinze ikindi gitego cya kabiri cya Manchester United ku munota wa 68, cyatumye FC Steaua București icika intege ndetse itakaza n’amahirwe yo kujya muri ⅛ idakinnye kamarampaka.
Undi mukino w’ikipe ikomeye ni uwo Tottenham Hotspur yitwayemo neza, igatsinda Elfsborg ibitego 3-0 byinjijwe na Dane Scarlett na Oyindamola Ajayi binjiye mu kibuga basimbuye, ndetse na Mikey Moore w’imyaka 17, wanabaye Umwongereza muto utsinze igitego mu marushanwa akomeye y’i Burayi.
Aya makipe yombi yakomezanyije n’andi atandatu ari yo Lazio, Athletic Bilbao, Eintracht Frankfurt, Lyon, Olympiacos na Rangers.
Azakina kamarampaka ni Bodo/Glimt, Anderlecht, FC Steaua București, Ajax, Real Sociedad, Galatasaray, AS Roma, Ferencvaros, Plzen, Fenerbahce, FC Porto, Royale Union SG, AZ Alkmaar, PAOK, Twente na Midtjylland.
Kuva ku mwanya wa cyenda kugeza ku wa 24, zizahura hagati yazo, mu gihe tombola y’uko zizakina iteganyijwe kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 31 Mutarama 2025.
Nubwo hari amakipe agifite amahirwe yo gukomeza, hari amwe yahise ataha rugikubita. Ayo ni Braga, Elfsborg, Hoffenheim, Besiktas, Maccabi Tel Aviv, Slavia Prague, Malmo FF, RFS, Ludogorets, Dynamo Kyiv, Nice na Qarabag.