wex24news

M23 yamaganye abavuga ko ifashwa n’u Rwanda

Perezida w’Umutwe wa M23, Bertrand Bisimwa, yamaganye abavuga ko u Rwanda rutanga inkunga kuri uwo mutwe, ashimangira ko ari icengezamatwara ryakozwe na RDC mu rwego rwo kugira u Rwanda urwitwazo.

Uyu muyobozi yabigarutseho kuri uyu wa 30 Mutarama 2025, ubwo abayobozi b’Ihuriro ry’ingabo za AFC/M23 bagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru mu Mujyi wa Goma.

Ubwo yasubizaga ikibazo cy’umunyamakuru wo muri Tanzania wabazaga niba koko uwo mutwe wa M23 uterwa inkunga n’u Rwanda nk’uko bikunze kumvikana bivugwa n’ubuyobozi bwa RDC, Bertrand Bisimwa yavuze ko icyo kibazo kidakwiye kongera kubazwa kuko uwo mutwe wirwanaho nta wundi muntu gikesha ubufasha.

Bisimwa yashimangiye ko u Rwanda rwagizwe urwitwazo mu bintu bibi byose biba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, asaba abanyamakuru kutayobywa n’ibinyoma by’icengezamatwara by’ubutegetsi bwa RDC.

Ati “Twebwe M23, Twebwe AFC, twifata nk’Abanye-Congo kandi dufite ibibazo bya Congo. Nta munsi n’umwe uzumva twebwe tuvuga ibibazo by’u Rwanda, ikibazo turi kuvuga ni ikibazo cy’Abanye-Congo. Hanyuma muravuga ngo u Rwanda na rwo rubizamo, ahubwo mujye mwibaza ngo u Rwanda rwashobora gufasha Abanye-Congo bari iwabo? no kumenya niba n’izo mpamvu zumvikana.”

Yagaragaje ko bitumvikana kumva ko buri kibazo cyose Abanye-Congo bahuye nacyo bitwaza u Rwanda nka nyirabayazana.

Bisiimwa yagaragaje ko iyo ingabo za M23 zitsinze iza Leta ya RDC, FRDC n’indi mitwe bifatanya irimo FDLR, Wazalendo n’indi, icyo gihugu gihita cyitwaza ko ari u Rwanda rwabatsinze.

Ati “Mu bwenge bwabo bishyizemo ko nta bandi basirikare babatsinda uretse Igirikare cy’u Rwanda? Bazana ibintu bidasobanutse mu byo bavuga kandi ntibanabisobanure neza ahubwo barabeshya abantu gusa. Twebwe M23 dufite impamvu nyinshi zituma turwana ari na yo mpamvu dutsinda ingabo za FARDC.”

Yakomeje asobanura ko umusirikare wa M23 iyo ari kurwana aba azi neza ko nta yindi nzira yo gusubira inyuma uretse kurwana kandi aba yumva ko ari ugupfa cyangwa gukira.

Yakomeje asobanura ko iryo ari ryo tandukaniro riri hagati y’umusirikare wa M23 n’uwa FARDC, yemeza ko iyo urwanira ubuzima bwawe nta yandi mahitamo uba ufite uretse kurwana ugatsinda cyangwa ugatsindwa.

Bisimwa yavuze ko mu ntambara bagiye bahura n’abana bato biganjemo abari munsi y’imyaka 25 bahabwa ibiyobyabwenge n’amafaranga bigatuma bajya ku rugamba batarwanira gukunda igihugu.

RDC ikunze gushinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23 rwo rukabikana ahubwo rugashinja icyo gihugu gukorana n’umutwe wa FDLR ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *