wex24news

Tems yahagaritse igitaramo cye i Kigali

Umuhanzikazi w’umunya-Nigeria, Tems, yahagaritse igitaramo yagombaga gukorera i Kigali, mu buryo bw’igitaraganya, atanga urwitwazo rw’uko byatewe n’amakimbirane ari hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Igitaramo Tems yagombaga gukorera i Kigali cyari kuzaba ku wa 22 Werurwe 2025, ndetse amatike yari yamaze kujya hanze yanatangiye kugurwa.

Gusa kuri uyu wa 30 Mutarama 2025, uyu muhanzikazi yatunguranye yandika kuri X ko igitaramo cye cyari kubera i Kigali yagihagaritse kubera amakimbirane y’u Rwanda na RDC, mu gihe intambara iri mu Burasirazuba bwa RDC ari ihanganishije ihuriro ry’ingabo za RDC n’umutwe wa M23, uherutse kwigarurira Goma.

Yagize ati “Mu minsi yashize namamaje igitaramo cyanjye mu Rwanda, ntazi ko hari amakimbirane hagati y’u Rwanda na Congo. Sinigeze nifuza kugaragara nka ntibindeba ku byerekeye ibibera mu Isi, ndetse nsabye imbabazi niba byageze kuri urwo rwego. Muri make nta makuru nari mfite ku biri kuba.”

Imvugo y’uyu muhanzikazi yumvikanamo nk’urwitwazo rudafatika, kuko ibibazo biri hagati ya RDC n’u Rwanda, bimaze igihe, bituruka ku kuba Guverinoma ya RDC ishinja u Rwanda ibinyoma ko rufite ingabo mu Burasirazuba bwa RDC, ibintu ubuyobozi bw’u Rwanda buhora buhakana, ahubwo rugashinja Guverinoma ya RDC gukorana n’umutwe w’abajenosideri wa FDLR.

Ibyo bibazo hagati y’ibyo bihugu byombi, ntiyaba mu by’ukuri ari yo mpamvu yatuma igitaramo cye guhagarikwe kuko kuva igihe ibyo bibazo byahereye, hari abahanzi benshi b’abanyamahanga barimo n’abo muri Nigeria aho akomoka, bakoreye ibitaramo mu Rwanda kandi bikagenda neza.

Ku rundi ruhande iki gitaramo cyari kimaze igihe cyamamazwa cyari kimaze kugurwamo amatike arenga gato 270, mu gihe BK Arena hateranira abarenga ibihumbi 10, iyo na yo ikaba yaba imwe mu mpamvu yatuma uwo muhanzi agira impungenge akaba yahagarika icyo gitaramo, akitwaza impamvu z’ikinyoma.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *