Umunya-senegal ukinira ikipe ya Rayon Sports Khadime N’diaye, yasabye imbabazi abakunzi n’abayobozi ba Rayon Sports.
Mu kiganiro yahaye igitangazamakuru cya Rayon Sports Khadime N’diaye, yasabye imbabazi avuga ko ikosa yakoze yumvaga arashyigikirwa ariko agiye gukora ibyiza kurushaho.
Yagize ati “ Ndasaba imbabazi abakunzi, abayobozi ba Rayon Sports n’ikipe ya njye muri rusange. Nakoze ikosa ku mukino wa Police FC nzi ko banshyigikira cyane. Nanjye ngomba gukora ibyiza kurushaho.”
Ni umukino wabaye tariki 28 Mutarama 2025 urangira mu minota 90 ikipe zombi zinganya igitego 1-1 muri Penalite ikipe ya Rayon Sports itsindwa Penalite 3-1.
Ikipe ya Rayon Sports uyu mukino yawurangije ifite abakinnyi 10 gusa mu kibuga kubera ikarita y’umutuku yahawe Khadime N’diaye nyuma yo gukubita Byiringiro Lague mu maso abishaka.
Ikipe ya Rayon Sports ikomeje imyitozo yitegura imikino ya shampiyona ndetse n’igikombe cy’Amahoro byose bigomba gutangira gukinwa muri uku kwezi kwa kabiri kuratangira kuri uyu wa gatandatu.