wex24news

Perezida Kagame yakiriye Dr. Mohammed wo muri Qatar baganira ku mibanire n’iterambere

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, Perezida Paul Kagame, yakiriye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Qatar, Dr. Mohammed bin Abdulaziz Al-Khulaifi, baganira ku mubano w’ibihugu byombi ndetse n’ibijyanye n’akarere.

Image

Ni ibiganiro kandi byitabiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, ndetse n’Umunyamabanga Mukuru Wungirije w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe umutekano n’iperereza (NISS), Brig Gen Jean Paul Nyirubutama.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko “Muri iki gitondo kuri Village Urugwiro, Perezida Kagame yahuye n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Qatar, Dr. Mohammed bin Abdulaziz Al-Khulaifi, baganira ku mubano w’ibihugu byombi ndetse n’ibijyanye n’Akarere.”

U Rwanda na Qatar bisanzwe bifitanye umubano mwiza mu nzego nyinshi zirimo n’umutekano, aho ku itariki 15 Mutarama, 2025, U Rwanda na Qatar byasinyanye amasezerano agamije kongerera ubumenyi Ingabo z’u Rwanda mu bijyanye n’indege.

Ni amasezerano yashyizweho umukono n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ingabo, Brig. Gen. Célestin Kanyamahanga n’Umuyobozi Mukuru w’Ishuri ryigisha iby’indege, Qatar Aeronautical Academy.

Ingabo z’u Rwanda, RDF, zisanzwe zohereza abasirikare bazo kwiyungura ubumenyi mu bijyanye no gutwara indege muri Qatar.

Nyuma yaho gato, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye, n’itsinda yari ayoboye bagiriye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu muri Qatar.

Icyo gihe, CG Namuhoranye yitabiriye umuhango wo gusoza amahugurwa kuri ba ofisiye bato wabereye mu ishuri rya Qatar Police Academy riherereye mu Murwa Mukuru w’icyo gihugu, Doha. Ni umuhango wayobowe n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Than.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda kandi yanasuye ishuri ryigisha ibijyanye n’ubutabazi bw’ibanze n’ibikorwa by’ubutabazi.

U Rwanda na Qatar kandi bifitanye ubufatanye mu bijyanye n’iby’indege, guteza imbere no kurengera ishoramari n’ubufatanye mu bijyanye n’ubukungu, ubucuruzi n’ikoranabuhanga, ubukerarugendo, kurwanya ruswa n’ibindi.

Qatar kandi iri gufatanya n’u Rwanda ishoramari rijyanye n’ubwikorezi, cyane cyane mu mushinga w’Ikibuga cy’Indege cya Bugesera, aho Qatar Airways ifitemo imigabane ingana na 60%. Ibiganiro bikomeje ku rundi ruhande ku buryo ishobora no guhabwa 49% muri RwandAir.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *