wex24news

Tom Close yiyemeje kurwanya agasuzuguro ka Tems

Umuhanzi Tom Close yatangaje ko agiye gutangira gutegura igitaramo cyo guca agasuzuguro k’umunya Nigeria ‘Tems’ wasubitse igitaramo yari afite i Kigali ku wa 22 Werurwe 2025, yitwaje impamvu zitumvikana.

Image

Ni nyuma y’uko Tems yari yatangaje ku mugoroba w’itariki ya 30 Mutarama 2025, ko atagitaramiye i Kigali kubera ko atifuza kugaragara nka ntibindeba mu bibera ku Isi, yitwaje ibibazo biri hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Yifashishije urubuga rwe rwa X, Tom Close yasabye Abanyarwanda kumwereka niba bashyigikiye ko abahanzi b’Abanyarwanda bategura igitaramo kuri iriya tariki kikazabera muri BK Arena mu rwego rwo guca agasuzugiro k’uriya munya Nigeria.

Yanditse ati: “Abumva twaca aka gasuzuguro tukikorera igitaramo kigizwe n’abahanzi b’Abanyarwanda muri BK Arena kuri iyi tariki, mubigaragaze muri comments, Retweets na Likes. Twagiye.”

Ni igitekerezo cyasamiwe hejuru n’Abanyarwanda batandukanye, ku buryo abenshi bahise bamusangiza ibyo bitekerezo bagakora uko yari abibasabye.

Ukoresha izina rya umwogoshi nyawe kuri x yagize ati: “Natwe Abanyarwanda turashoboye mudutegurire igitaramo.”

Naho Ntirutērwa yungamo ati: “Ahubwo ni yo yaba wowe wenyine twaza Arena tukayuzura tugaca agasuzuguro. Ibaze noneho hiyongeyeho na TG (Tuff gang) noneho twayisaguka.”

Emma Claudine usanzwe ari Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali nawe ari mu babyakiriye neza yandika agira ati: “Iki gitekerezo ni inyamibwa, ntabwo dukeneye Tems kugira ngo tugire igitaramo kiryoshye kandi gikomeye, dufite aho kugikorera kandi ninatwe tuzakitabira.”

Nubwo Tom Close yagaragaje ko yatangiye imyiteguro y’icyo gitaramo, ariko anavuga ko hari iby’ingenzi ategereje kureba niba babihabwa kugira ngo batangire kwamamaza iki gitaramo.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *