Itsinda ry’abaramyi James na Daniella bari mu bakunzwe yaba mu Rwanda no mu Karere, bari mu myiteguro yo gutaramira i Burundi ku wa 31 Ukuboza 2023 aho bazasoreza umwaka.
Mu itangazo rito banyujije ku mbuga nkoranyambaga bakoresha, James na Daniella bateguje abakunzi babo b’i Bujumbura igitaramo kizaba ku wa 31 Ukuboza 2023.
Bagize bati “Bujumbura turaje ku wa 31 Ukuboza 2023, reka tuzahahurire!”
Nubwo iki gitaramo cyamaze gutangazwa, nta makuru menshi yacyo yigeze ashyirwa hanze.
Iki gitaramo cyiyongereye ku cyo Christopher agomba kuhakorera ku wa 30 Ukuboza 2023 mu gihe Chris Eazy azaba ataramira i Bujumbura ku wa 31 Ukuboza 2023.
Aba bahanzi bagiye gusoreza umwaka i Bujumbura, mu gihe n’umwaka ushize abahanzi b’i Kigali barimo Israel Mbonyi, Juno Kizigenza na Davis D bari mu basoreje umwaka wa 2022 ku mucanga w’Ikiyaga cya Tanganyika.
Christopher ategerejwe mu gitaramo kizabera i Bujumbura ku wa 30 Ukuboza 2023
Chris Eazy ategerejwe i Bujumbura ku wa 31 Ukuboza 2023
James na Daniella bateguje abakunzi babo i Burundi kuhataramira ku wa 31 Ukuboza 2023