wex24news

Harmonize mugahinda gakomeye nyuma yaho ahishuye ko yakeneshejwe n’amafaranga yishyuye Diamond Platnumz

WCB Wasafi ni imwe mu nzu ifasha abahanzi batandukanye mugutunganya umuziki ya Naseeb Abdul Juma wamamaye nka Diamond Platinumz, iyo ikaba Ari imwe mu zambere zikomeye cyane mu gihugu cya Tanzania ndetse na nyirayo ubwo ni umwe mu bahanzi bicyitegererezo muri Afurika yose muri muzika.

Ubusanzwe iyi label Wasafi ifata abahanzi bakizamuka bataramamara maze ikabafasha kugera kure mu muziki wabo. Yaciyemo abahanzi bakomeye cyane muri Tanzania twavuga nka Rayvanny, Harmonize , Zuchu na Mbosso n’abandi benshi batadukanye.

Icyakora kuri ubu abo bahanzi Rayvanny ndetse na Harmonize bombi ntibakibarizwa muriyo kuko bombi bavuyemo.Harmonize niwe wavuyemo mbere nyuma Rayvanny aza kuvamo amukurikiye ashinga label ye yise Next Level, naho Harmonize we ayita Konde Music Worldwide.

Ubwo Rayvanny yari ari mu gihugu cya Kenya yavuze ko ubwo yajyaga kuva muri Wasafi ya Diamond Platinumz, yishyuye amafaranga menshi cyane kurushaho ayo Harmonize yishyuye ajya kuva muri iyo label bikamukenesha.

None ubu ubukene afite abuterwa na Diamond Platinumz biturutse kuma faranga yimwishyuye ajya kuva muri Wasafi ya Diamond Platinumz.

yatangaje ko kuri we kwishyura amafaranga menshi atabifata nk’ibintu bikomeye kuri we kuko ngo yayishyuye yubaha uwamufashije kuva hasi kugera hejuri ari Diamond Platinumz wamufashije bityo ko we nta kibazo abonamo mu kuba yarishyuye amafaranga menshi cyan .

Icyakora ni Kenshi umuhanzi Harmonize we yumvikanye mu itangazamakuru avuga ko Diamond Platinumz yamwishyuje amafaranga menshi yumurengera ndetse ko byasabye ko agurisha imwe mu mitungo ye kugira ngo yishyure amafaranga Diamond Platinumz yamwishyuzaga kugira ngo amureke yigenge ajye kwikorera.

none ubu aka ari kubyicuza ngo kuko ubukene afite niho abukura.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *