wex24news

Umunya-Eritrea yegukanye agace ka mbere ka tour du rwanda 2025

Umunya-Eritrea Henok Mulubrhan ukinira Astana Qazaqstan yegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2025, kakinwe kuri uyu wa Mbere tariki ya 24 Gashyantare. Mulubrhan, w’imyaka 25, ni we wari wegukanye Tour du Rwanda ya 2023, akaba yongeye kugaragaza ubukana bwe mu isiganwa ry’uyu mwaka.

Iri siganwa ryatangiye ku Cyumweru aho hakinwe agace ka Prologue kegukanywe n’Umubiligi Aldo Taillieu wa Lotto Development Team. Agace ka mbere, kabaye karekare muri iri rushanwa, kahagurukiye i Rukomo mu karere ka Gicumbi Saa tanu za mu gitondo, kanyura mu turere twa Nyagatare na Gatsibo, maze gasorezwa i Kayonza. Kanganaga n’ibilometero 157,8.

Munyaneza Didier wa Team Rwanda ni we wagaragaje imbaraga nyinshi mu ntangiriro, acika igikundi akayobora isiganwa, aho yashyizemo ikinyuranyo cy’umunota n’amasegonda 40 ku bakinnyi batatu bari bamukurikiye, ndetse n’iminota ine ku gikundi kinini. Nyuma y’ibilometero 70, Munyaneza yaje gufatwa n’itsinda ry’abakinnyi batatu barimo Uwiduhaye wa Team Rwanda, Zegklis wa May Stars na Matthews wo muri Afurika y’Epfo.

Mu bilometero bya nyuma, igikundi cyari inyuma cyaje gufata aba bakinnyi, maze Henok Mulubrhan atsinda isiganwa akoresheje amasaha atatu, iminota 57 n’amasegonda 52. Abakinnyi 51 ba mbere banganyije ibihe.

Mu bakinnyi b’Abanyarwanda bitwaye neza, Byukusenge Patrick wa Java-InovoTec yabaye uwa 13, Ngendahayo Jeremie wa May Stars aba uwa 17, Masengesho Vainqueur wa Team Rwanda aba uwa 21, mu gihe Mugisha Moïse na Manizabayo Eric babaye aba 28 na 32.

Ku rutonde rusange, Fabien Doubey w’Ubufaransa ukinira TotalEnergies ni we wambaye umwenda w’umuhondo, mu gihe Umunyarwanda uza hafi ari Masengesho Vainqueur uri ku mwanya wa 26, akurikirwa na Byukusenge Patrick. Aba bombi bakarushwa amasegonda 21 na Doubey.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *