Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yakiriye Emmanuel Macron w’u Bufaransa, wasuye White House mu gihe Amerika yamaze guca amarenga yo guhindura imiterere y’imikoranire yayo n’u Burayi.

Byitezwe ko ibiganiro by’aba bayobozi biri bugaruke ku miterere y’ubufatanye hagati ya Amerika n’ibihugu biri mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi, ubufatanye bwarushijeho kujya mu kaga kuva Trump yajya ku butegetsi.
Amerika irifuza ko u Burayi bwongera ibyo bugura muri Amerika, mu gihe ibihugu by’u Burayi nabyo biri kurushaho kunenga imyitwarire ya Amerika muri ibi bihe.
Ku rundi ruhande, amakuru avuga ko intambara ya Ukraine ari kimwe mu biri buze kuganirwaho kuko u Burayi na Amerika bitumvikana ku buryo bwo gutwara iyi ntambara. Trump yasezeranyije kuyisoza vuba, mu gihe u Burayi butabibonaga gutyo.
Byitezwe ko ibi biganiro biri buze gutuma impande zombi zongera kurebera hamwe uburyo bwo gushimangira imikoranire myiza, mu rwego rwo kwirinda ko uku kutumvikana kwarushaho kuganisha buri ruhande aharindimuka.