wex24news

Mu rwego rwo kwitegura imikino yo kwishyura ya shampiyona no kwakira abakozi bashya b’ikipe, abayobozi ba AS Kigali basangiye n’abakozi bose b’ikipe.

Ni igikorwa cyabaye ku wa Kabiri tariki ya 2 Mutarama 2024, kibera mu gace k’i Nyamirambo.

Abayobozi babanje kwakira umutoza mushya, Guy Bukasa n’umunyezamu, Hakizimana Adolphe, ndetse bahabwa ikaze mu kipe ya bo nshya.

Nyuma yo kwakira aba bakozi bashya, habayeho ibiganiro hagati y’ubuyobozi, umutoza ndetse n’abakinnyi, bafata ingamba zo kuzitwara neza mu mikino yo kwishyura ya shampiyona kurusha uko bitwaye mu mikino ibanza.

Abayobozi basabye abakinnyi kuzatanga byose kugira ngo ikipe ive mu myanya y’inyuma, ibashe kwigira imbere ndetse izabashe kwitwara neza mu irushanwa ry’Igikombe cy’Amahoro.

Abakinnyi na bo, basabye ubuyobozi gukubita inzu ibipfunsi, bakabishyura ibirarane by’imishahara n’uduhimbazamusyi baberewemo.

Uyu muhuro, wasojwe n’umusangiro wabereye ahazwi nka ‘Torino’, ndetse impande zose zifurizanya kuzagira umwaka mwiza wa 2024.

AS Kigali yatangiye nabi shampiyona ariko ahanini byatewe n’amikoro make yagize, bituma kugeza ubu iri ku mwanya wa 15 n’amanota 15.

wex24new.com

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *