wex24news

umuhanzi Kenny Sol yambitse impeta inkumi bitegura kurushinga

Amafoto yashyizwe hanze na Kunda agaragaza ko yamaze kwemerera Kenny Sol kumubera umugore. Yagiye hanze mu gihe aba bombi biteguye guhamya isezerano ryabo imbere y’amategeko ku wa Gatanu, tariki ya 5 Mutarama 2024.

Uyu mukobwa ubusanzwe yitwa Kunda Alliance Yvette akaba akubutse mu Bushinwa aho yigaga.

Urukundo rwa Kunda Alliance Yvette na Kenny Sol bagerageje kurugira ibanga rikomeye kugeza ubwo habura iminsi mike ngo barushinge.

Mu minsi ishize ubwo Kenny Sol yari avuye muri Canada yakiriwe n’inkumi yamuhaye indabyo baca amarenga yo gukundana ndetse uyu muhanzi abyemerera abanyamakuru icyakora benshi bagira ngo ni ukwikinira.

Amakuru anshanshana kumbuga nkoranyambaga ni uko iyo nkuru yari impamo ndetse Kenny Sol yari yamaze kunoza umushinga wo kurushinga n’iyi nkumi yihebeye.

Ubukwe bwa Kenny Sol bwagizwe ibanga ndetse umwe mu batanze amakuru yavuzee ko imiryango yabo ari yo itarifuje ko iyo nkuru ijya mu itangazamakuru cyane ko uretse uyu muhanzi nta wundi ukunze kuryisangamo.

Kenny Sol agiye kurushinga nyuma yo gushyira hanze EP ye ya mbere yise “Strong than before” aherutse gusohora ndetse akaba akubutse mu bitaramo i Burayi no muri Canada aho yavuye mu minsi ishize.

Kenny Sol wize umuziki mu Ishuri rya Muzika rya Nyundo, yakuriye mu itsinda ry’abo biganye bise Yemba Voice, risenyutse akomeza urugendo rwo kuririmba ku giti cye.

Nyuma yo guhanyanyaza, mu 2020 yaje gufatwa ukuboko na Bruce Melodie bamaranye umwaka umwe, mu 2021 aramurekura akomeza kwigenza mu rugendo rwo gukora umuziki.

Kugeza ubu Kenny Sol akunzwe mu ndirimbo nka “Haso”, “Say my name”, “Joli” n’izindi nyinshi.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *