wex24news

Pamella yanze kuryama arara amajoro kugirango asuke imitoma ku mukunzi we ku munsi w’isabukuru ye y’amavuko

Murukererarwo 2 tariki ya 9 Mutarama nibwo The Ben yagize isabukuru ye y’amavuko, The Ben kuri ubu yujuje imyaka 37 y’amavuko.
Pamella yabyutse asangiza amashusho yishimanye na The Ben, ubundi amwifuriza isabukuru nziza y’amavuko ndetse amutera imitoma irimo ni ndirimbo.

Pamella yagize ati “Isabukuru nziza y’amavuko HUBBY WUBBY wange mwiza! “. Pamella yakomeje amubwira ko kuba ari kumwe nawe aba ameze nk’uri mu ijuru, ndetse akomeza ashimangira ko amukunda byimazeyo kurenza uko abyumva.

Pamella yakomeje ashimira The Ben ko ari inshuti ye magara, ndetse ko amureka akigira mu nzira zose. Pamella yangeyeho ati ” ntanumwe utunganye ariko wowe uratunganye kuri nge, ndetse ni wowe nahoze nsengera kumana ngo iza kume”.

kandi Pamella mu mvugo ye yashimangiye ko agomba gusazana na The Ben, ndetse amubwira ko aterwa ishema bo kuba ari uwe.

The Ben yujuje imyaka 37 y’amavuko mu gihe Pamella azuzuza 24 muri uyu mwaka wa 2024.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *