Kigali mu karere ka Kicukiro umurenge wa Kigarama muri Zuba ahazwi nko mu Gihene, umugabo yataye umugore we mu maboko y’abamotari.
Uyu mugabo bivugwa ko yari yatwaye yasinze, yagushije imodoka muri rigori, asaba abamotari n’abandi bagabo ko bamufasha, ariko abemerera ibihumbi 50 rwf.
Ubwo imodoka yamaraga kuvamo, umugabo yahise ayicana ariruka, gusa yibagirwa ko yari yazanye n’umugore. Ubwo byarangiye umugore asigaye mu maboko y’abamukuriyemo imodoka, bavuga ko arahava ari uko babishyuye. Reba Videwo.