wex24news

Umusore yabaswe n’umujinya amenagura ikiryabarezi cyabandi

Umusore witwa Uwiringiyimana Juvénal wo mu murenge wa Gatsata yamenaguye ikiryabarezi cyabandi nyuma yo kumucucura utwe.

Uyu musore biravugwa ko yafashwe n’umujinya akamenagura iki kiryabarezi nyuma yuko kimuriye amafaranga agera ku bihumbi 40rwf, ndetse akamena n’ikirahure k’inzu.

Gusa uyu musore we avuga ko yibwe ibihumbi 100 rwf, kuko yari afite ibihumbi 140rwf, agakinira 40 rwf ariko yakwisaka agasanga yibwe ibihumbi 100 rwf yari asigaranye.

Uyu musore avuga ko ubwo hatezwaga imvururu ngo bamuhe amafaranga ye aribwo bamusunitse akagwa ku kiryabarezi cyabo kikameneka, ndetse no mugushaka gusohoka bikaba gutyo, ikirahure k’inzu kikameneka.

Gusa banyiri kiryabarezi bavuga ko ariwe wakimennye ku bushake bigatuma bamufungirana, akaba ari nabyo byateje imirwano, gusa bagahakana ibyo kuba bamwibye.

Abaturage nabo bavuga ko ibi biryabarezi banyirabyo babishyira ahantu kure kuburyo bigora Leta kuba yamenya aho biri.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *