wex24news

kenny sol yanze kugira icyo atangaza kubyo kujya kuba mumahanga

Kuri uyu munsi tariki 10 Mutarama 2023, umuhanzi Rusanganwa Norbert wamamaye nka Kenny Sol yasinye amasezerano yo kwamamaza ikigo gicuruza telefoni cya Infinix aho yasinyiye kwamamaza ubwoko bw’izi telefoni nshya bwitwa Hot40.

Kenny Sol asinye aya masezerano mu gihe amaze iminsi mike asezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Kunda Yvette Alliance bitegura kurushinga.

Icyakora n’ubwo amaze iminsi itanu gusa asezeranye, hari amakuru amujyana gutura hanze y’u Rwanda by’umwihariko mu gihugu cya Canada, ibintu nawe atigeze ahakana cyangwa ngo yemeze.

Kenny Sol abajijwe niba koko azatura hanze y’u Rwanda nk’uko bimaze iminsi bivugwa, yavuze ko nta hantu azi heza nko mu Rwanda.

Umunyamakuru wa InyaRwanda amubajije niba yahamya ko azatura mu Rwanda, nabwo yanze kwemeza cyangwa ngo ahakane, avuga ko we n’umugore we bafite amahitamo y’aho bagomba gutura.

Yagize ati: “Nta hantu heza ho kuba nabonye haruta u Rwanda”.

Umunyamakuru amubajije niba urwo ari urugero rwiza rw’uko azatura mu Rwanda nabwo ntiyavuze yego.

Yasubije ati “Nk’uko nakubwiye ko nta hantu heza haruta u Rwanda. Gusa twemerewe gutura aho dushatse, tuzareba kandi n’iyo twajya ahandi, mu Rwanda ni ku Igicumbi”.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *