wex24news

Yari amaze imyaka 10 atandukanye n’umugore wa mbere! Umwarimu muri kaninuza y’u Rwanda yapfushije umugore wa Kabiri bari mu kwezi kwa Buki nyuma y’imyaka 10 arara wenyine

Umwarimu muri kaninuza y’u Rwanda ishami rya Huye muri College of Arts and Social Sciences (CASS) Mfurankunda Pravda wari umaze iminsi mike arongoye, umugorewe yahise apfa.

Uyu mugabo wari umaze igihe kigera kumyaka icumi atandukanye n’umugore we wambere kuri ubu yaramaze iminsi ibarirwa ku ntoke ashatse.

Nyuma y’icyo gihe cyose yari nibwo yongeye kujya mu rukundo nundi munyarwandakazi, gusa ntibyaje kumuhira kuko kugeza ubu uyu mugore we ntabwo agihumeka uwabazima, bivugwa ko uyu mugore yapfuye agiye mu kizamini cy’akazi.

Kuya 30 Ukuboza 2023 nibwo yanditse kurukuta rwe rwa Facebook avuga ko ashimira Imana ku rukundo rutagira ingano yabonye kandi rutagize icyo rushingiyeho yahawe na nyakwigendera.

Uyu mugabo wari wishimiye urukundo yari arimo, n’uyu mwari ntiyigeze ahisha amarangamutima y’urukundo abamukurikira kuri Facebook, kuko kuwa 2 Mutarama uyu mwaka nibwo uyu mugabo yongeye kubwira abamukurikira ndetse anifuriza abamukurikira ndetse n’umugore we umwaka mushya muhire.

Uyu mugabo afite imyaka 54 kuko yizihiza isabukuru ye y’amavuko kuwa 6 Kamena buri mwaka.

Bamwe mubanyeshuri yigisha muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye bashenguwe nibyabaye kuri uyu mugabo, inshuti n’imiryango murasabwa kumuba hafi.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *