wex24news

Joachiam Ojera wakoroze Rayon Sports kugeza imwihorereye yamaze kurangizanya n’ikipe yo mu gihugu cyigira abakobwa beza kurusha ibindi ku isi.

Kuva ikipe ya Rayon Sports yatanga ikiruhuko ku bakinnyi bayo harimo n’abanyamahanga ntabwo abakinnyi bakomoka mu gihugu cya Uganda barimo Joachiam Ojera baragaruka mu myitozo.

Byavugwaga ko aba bombi kutaza ngo ari uko bimwe itike ibagarura ariko ntabwo ikibazo cyari Rayon Sports kuko amatike bemerera abakinnyi mu masezerano yabo ni itike itangira sezo ndetse n’iyimucyura sezo irangiye.

Nyuma y’ibyo byose byavugwaga ikipe ya Rayon Sports kugeza ubu uwitwa Joachiam Ojera ntabwo agaragara nubwo abandi barimo Charles Bbale na Tamale ngo baragaruka vuba gusa Ojera we ibi arabikora kubera ko ashaka ngo gusohoka muri Rayon Sports.

Amakuru YEGOB twamenye ni uko Joachiam Ojera yamaze kumvikana n’ikipe yo mu gihugu cy’ubuhinde ari nayo mpamvu ngo akomeje kuzengereza Rayon Sports kugirango ngo batandukane ahite yerekezayo.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *