wex24news

Musanze: Ushinzwe umutekano mu Mudugudu arashinjwa kurigisa Miliyoni 60 Frw

Aba baturage babwiye Radio/TV1 ko mu mwaka wa 2023uyu muyobozi  yabatwaye amafaranga bagombaga kugabana mu itsinda rigizwe n’abantu 400.

Umwe yagize ati “Twavuze yuko mu kwezi kwa karindwi ,duhana amasezerano yuko tuzaba turangije itsinda ryacu, tukagabana mu kwezi kwa cyenda.Ukwezi kwa cyenda kwarageze, batubwira yuko nta kugabana kuriho, yuko hari umugabo visi perezida, yatorokanye arenga miliyoni 4.5frw. “

Undi nawe ati “Twagabanaga neza ariko biza guhinduka, tubura amafaranga yacu twizigamaga. Nge nabuze ibihumbi 678 frw.”

Aba baturage bavuga ko ushinzwe umutekano muri uwo Mudugudu yatwaye ayo mafaranga ariko bigizwemo uruhare na Mudugudu.

Aba baturage bakomeza bavuga ko ku mwaka bagabanaga miliyoni 67frw ariko arenga miliyoni 63 frw  yose yarigishijwe.

Umwe ati “Mu giteranyo cy’itsinda twari dufite miliyoni 67frw ariko ariko dukuramo izo visi perezida yatorokanye, dusigarana miliyoni 63 frw zisaga. Zose twarazibuze.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busogo, Ndayambaje Karima Augustin, yavuze ko bagikomeje gushakisha uwo ushinzwe umutekano bityo nafatwa azashyikirizwa ubutabera.

Ati “Ikibazo cyabayeho ushinzwe umutekano, we yafashe imyenda,aratoroka aragenda n’umugore we. Kugeza ubu navuga ko bagiye ariko igihe cyose bazazira, bazaryozwa ibyo bariye by’abaturage.”

– Advertisement –

Aba baturage bavuga kuba amafaranga yabo yararigishijwe byateje igihombo gikomeye n’ubuzima burabasharirira.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *