wex24news

Hagaragaye amashusho y’ubujura bwakorewe Shakib wa Zari Hassan nyuma y’iminsi mike bibwe imbunda

Ni ubujura bwabereye Kampala ubwo yari yinjiranye n’inshuti ye muri Supermarket barimo guhaha.

Ubwo bari bagiye kwishyura, uyu mugabo yarisatse abura ikofi ye, barayishaka barayibura niko kwibuka ko hari umuntu winjiye ahita asohoka, bahise basohoka bamushaka ariko basanga yarenze.

Amashusho yagiye hanze arimo akwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza uyu mugabo yinjira agahagarara iruhande rwa Shakib Lutaaya agahita amwiba ikofi agahita asohoka.

Byabaye nyuma y’ibyumweru bibiri Zari Hassan atangaje ko arimo gukorana na polisi ya Uganda kugira ngo hamenyekane uwibye imbunda ye.

Yavuze ko abantu baje bakinjira mu rugo rwe Kampala, bagahambira ushinzwe umutekano bakanamukomeretse ubundi bakabyutsa umuryango we, bakawutoteza bawusaba kubabwira aho imfunguzo z’imodoka ziri.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *