wex24news

Sultana uzahajwe na kanseri yahakanye amakuru y’uko yapfuye.

Bwire Sultana yabwiye abavuga ko yapfuye kandi ari muzima ko babeshya detse ari nabanzi be.

Sultana Bwire ni umugore w’Umunya-Kenya wamamaye muri Cinema .Yarwaye kanseri iramuzahaza kugeza ubwo hari abantu batagiye kumwiyitirira bagaragaza ko yapfuye.

Anyuze kumbuga ze,yatanze ubutumwa aho yakoresheje amagambo akomeye avuga ko yabeshyewe asaba abafana be gutanga [ Report ] imbuga zakoreshejwe aharabikwa kugira ngo ubwo butumwa buvanweho.

Ati:” Ndabasaba niba hari uzi aba bantu , abavunge. Ubu butumwa bugomba kuvaho,Ndi muzima kandi nkomeje kwitabwaho n’abaganga “.

Yakomeje yibaza impamvu abantu baba inkozi z’ibibi kugeza ubwo batangaje ibihuha avuga ko azakomeza kubaho kubera ko yizera Yesu.

Yasabye abakoresha imbuga nkoranyamaga kujya babanza kugenzura amakuru bafata mbere yo kuyatangaza.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *