wex24news

Meddy nyuma yo gusohora indirimbo nshya yahaye ubutumwa bwihariye abamukurikira

Nyuma yo gusohora indirimbo yise ‘Niyo Ndirimbo’ afatanyije na Adrien Misigaro iyi ndirimbo ikomeje kugenda yigarurira imitima ya benshi, Meddy abinyujije ku rukuta rye rwa Instagram rukurikirwa n’abasaga ibihumbi 979,yagaragaye mu mashusho mato aririmba indirimbo ye nshya abantu babinyujije mu nyunganizi bamurata amashimwe ku bw’amahitamo yatoye abandi basaba Mimi Mehfira umugore we gukomeza kumushyigikira.

Mu butumwa Meddy yongeye kuri aya mashusho yagize ati”Bazavuga ngo ubwo Meddy ari hano, Yesu turi kumwe.” Asa n’ukomoza ku kuba agiye kuba ingabo ikomeye y’umukiza Yesu Kristo.

Yanasabye abamukurikira ko ntarirarenga nabo bafata umwanzuro bagakurikira Yesu ati”Mutinyuke kwamamaza inkuru nziza, muhagararire Yesu.”

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *