wex24news

Aragisha inama: Umugore bamaranye amezi ane yafashe icyumba cye.

Uyu mugabo avuga ko amaze amezi ane ashyingiwe n’umukunzi we imbere y’amategeko, Itorero n’imiryango bibihesha umugisha.

Avuga ko mu ntangiriro yakundanye n’umukobwa amubwira ko yabyaye umwana umwe (fille-mère), amubwira uburyo yatwayemo iyo nda, yumva nta kibazo kandi ko bitamubuza kuzabana nawe kuko yamubwiye ko umwana aba kwa Se.

Gusa ngo mu myiteguro y’ubukwe ibintu byaje guhindura isura aho bari bumvikanye inkwano ya miliyoni imwe y’u Rwanda, ubwo ubutumire bwamaraga kujya hanze, nyamukobwa amubwira ko natuzuza miliyoni ebyiri ubukwe bugomba guhagarara.

Ati ” Kandi ko agomba gutangwa mu gihe cyo gufata irembo, ndamuhakanira mubwira ko nta mafaranga mfite, abasaza bagiye gufata irembo bajyana imfata rembo bigenda neza, umuryango uduha umugeni. “

Umukobwa yaje guhamagara umuhungu amubaza impamvu inkwano zitaraza, undi amubwira ko imiryango yabiganiriyeho ziri mu nzira.

Ubwo umuhungu yoherezaga inkwano ya miliyoni imwe bari bumvikanye mbere, umukobwa yariye karungu asaba nyamuhungu kumuha nimero ya konti akamusubiza utwe.

Ati “Ngisha inama abakuru barambwira ngo niba ashaka miliyoni 2 Frw, ngo kuri imwe namuhaye mushakire ibihumbi 500 Frw nayanga mwihorere, narabikoze birakemuka.”

Igihe cy’ubukwe kigeze umuhungu yaje gutegekwa kugura impeta ya zahabu, amubwira ko nta mafaranga afite, umukobwa arivumbura yanga gukurikiza gahunda z’Itorero kugeza ubwo abonye impeta ya zahabu.

Ati “Igihe cyo kuza gusasa cyarageze ageze munzu nabagamo arambwira ngo iyi nzu sinyikunda, ngo nyuma y’ubukwe azataha iwabo ngo azaza narimutse aribwo tubana, Mama we yaramuhakaniye amubwira ngo ni amahano.”

Akomeza agira ati “Tumaze kubana ambwira ko iyo nzu atazayibyariramo, nibyo koko hashize amezi ane yose ntabwo arasama, nyuma naje gushaka amafaranga ndayamuha ngo ashake inzu arayishaka ubu niyo turimo.”

Ubwo umwe muri bene wabo w’umugore yari muri urwo rugo yaje kongorera uwo mugabo ko madamu we asanzwe afite abana babiri yabyaye ndetse ko yabanyeho n’undi mugabo igihe kirekire, yaje kubibaza umugore bibyara intambara.

Umugabo ati “Uyu mugore wanjye iyo mfite amafaranga aba anezerewe yishimye aseka, nabaye umugabo mu rugo ndetse no gutunganya imirimo y’abashakanye akabinkorera, ariko iyo nageze muri ‘Crisis ‘ntashaka kumvugisha, andeba nabi, mu buriri nta kintu ambwira arara yambaye.”

Avuga ko iminsi myinshi umugore we abyuka saa yine z’igitondo, agakaraba akamubwira ko agiye.

Ati ” Isaha zimuzana ni saa sita saa munani, iyo yaje kare ni saa Tanu z’ijoro iyo mubajije nti wari urihe ahita ambwira nta raporo ampa agahita yirakaza agahamagara bene wabo bose akababwira ko mubuza kugenda ngo kandi ntacyo mumariye.”

Ngo byahumiye ku mirari ubwo mu minsi ya vuba yabwiye umugore we ko agiye gushaka abantu bo kubafasha kwimuka, mu gihe bari gukura ibintu mu nzu, umugore yohereza umusore atangira kumanura amarido, ndetse bajyana no kuyatera mu nzu nshya.

Ati ” Igitangaje uwo muntu yazanye ntiyari yabimbwiyeho ngo menye ko hari undi muntu uri buze cyane ko nta mafaranga nari mfite yo kumwishyura.”

Ubwo umugabo yamaraga kwishyura abo yahaye akazi n’uwo musore yaje guhembesha  amafaranga yakoreye n’uko abwirwa ko agomba kuyaka uwamuhaye akazi.

Ati “Nibwo umugore yahise ambwira no mu gasuzuguro kenshi ngo mwishyure nk’uko wishyuye abandi ndamubwira nti, sinamuhaye akazi kuko nta mafaranga nari mfite kandi abo nazanye bari bubikore, ubwo wamwishyura kuko niwowe wamuzanye tutabiganiriyeho.”

Umugabo akomeza agira ati “Rero icyo cyabaye ikibazo ubu yahinduye icyumba arara wenyine, nanjye mu cyumba cyanjye, ntamvugisha, ndamwandikira ntansubize.”

Ati ” Tekereza ko n’uyumunsi nabyutse meze nabi malaria yankubise nkamubwira ntaze no kundeba mucyumba, namubwira nibyo nifuza ko bantegurira akanyihorera, nkabanza kujya kwirebera umukozi nkamusaba kubintegurira. Munsengere.”

Nawe wamugira inama, wandika ubutumwa hepfo y’inkuru ahagenewe

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *