wex24news

Umunyeshuri umwe muri 72 bari barwariye rimwe mu Ndangaburezi yapfuye

Amakuru dukesha UMUSEKE ufite avuga ko  Iradukunda Aimée Christianne yari muri abo  banyeshuri bo muri GS Indangaburezi bari barwariye rimwe.

Ayo makuru twahawe akavuga ko Ubuyobozi bw’ikigo bumaze kubona ko  Iradukunda yarembye cyane, bwamwohereje mu rugo iwabo, ariko ahageze ahita yitabimana nkuko bamwe mu baduhaye iyo nkuru y’akababaro babyemeza.

Gusa ubwo twateguraga iyi nkuru twahamagaye Umuvugizi wa GS Indangaburezi Muhirwa Prosper ndetse n’Umuyobozi wungirije Ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Ruhango, Mukangenzi Alphonsine ntibasubiza.

Cyakora Muhirwa Prosper uvugira Indangaburezi yaje kwitaba ariko avuga ko  agiye kubaza  abarezi bigishaga, umunsi ku munsi uyu Nyakwigendera ,amakuru arambuye y’urupfu rwe ndetse n’Imyirondoro akaza kubiduha.

Ati”Ndaje mbiguhe mu kanya gato reka mbaze ku Ishuri’

Twongeye kumuhamagara inshuro 3  ntiyitaba.

Umubyeyi wa Iradukunda n’agahinda kenshi yabwiye UMUSEKE ko nta byinshi afite byo kuvuga ku rupfu rw’umwana we, ko abanza agakora imihango yo kumuherekeza mu cyubahiro, ibindi akazabivuga nyuma yo gushyingura.

UMUSEKE wifuzaga ko bakuraho urujijo rwa bamwe bavuga ko uyu munyeshuri witabye Imana atigeze ajyanwa kwa muganga kuvurwa, ko bamwohereje iwabo yazahaye cyane.

Icyo gihe dukora inkuru, ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango bwavuze ko ari ibicurane bisanzwe byafashe abo banyeshuri, kandi ko bivurwa bigakira.

Iradukunda Aimée Christianne yakomokaga mu Mudugudu wa Urwego, Akagari ka Kimihurura, Umurenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *