wex24news

APR FC yatakaje undi mukinnyi

Nyuma ya Apam Assongue Bemol na rutahizamu Victor Mbaoma bagiriye ikibazo mu irushanwa rya Mapinduzi Cup riheruka kubera Zanzibar bakazamara ukwezi hanze y’ikibuga, iyi kipe yatakaje na myugariro Salomon Banga Bindjeme.

Uyu myugariro ukomoka mu gihugu cya Cameroun, uretse umukino ufungura irushanwa rya Mapinduzi Cup, indi yose yarayikinnye.

Ntabwo yagaragaye mu mukino wa shampiyona APR FC yaraye itsinzemo Police FC 1-0.

Umutoza wa APR FC, Thierry Froger yavuze ko uyu mukinnyi atakoze imyitozo ya nyuma aho yagize ikibazo ku kagombambari, byose bikaba byaratewe n’umunaniro yakuye muri Mapinduzi Cup.

Ati “Banga kimwe na Apam na Victor, yagize ikibazo yakuye ku munaniro wo muri Mapinduzi Cup. Afite ikibazo ku kagombambari (…) ndashidikanya ko ku wa Gatatu yaboneka kuko ejo nta myitozo yakoze, wenda twamutegereza mu mukino wo muri weekend.”

Ku wa Gatatu w’iki Cyumweru, APR FC izakina na AS Kigali umukino wo kwishyura wa 1/8 mu gikombe cy’Amahoro, umukino ubanza APR FC yari yawutsinze 1-0.

Aba bakinnyi bakaba baje biyongera kuri Nsengiyumva Ir’shad utaragara mu mikino ya APR FC yose kuva uyu mwaka w’imikino watangira kubera imvune.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *