wex24news

#UMUSHYIKIRANO19: Miss Mutesi Jolly yakebuye urubyiruko.

Miss Rwanda 2016 yakebuye urubyiruko arusaba gukomeza kuba imbaraga z’Igihugu zubaka aho gusenya.

Ubusanzwe Umushyikirano ni urubuga ruhuza Abanyarwanda baba mu gihugu n’abo hanze aho baganirira ku iterambere ry’Igihugu muri rusange n’intego cyihaye mu gihe runaka, abayobozi bakabazwa inshingano z’ibyo bakora

Muri uyu muhango Miss Mutesi Jolly yaganirijwe na BTN agaragaza neza ko inshingano z’urubyiruko yagize ati:” Iyo urebye umubare munini ugize abaturage b’u Rwanda harimo urubyiruko , rero birumvikana ko dukwiriye gufata iyambere kugira ngo tumenye gahunda ari izidushyirirwaho ari izidukorerwa tukaba abafatanyikorwa bagamije Iterambere”.

Miss Mutesi Jolly yavuze ko umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda H.E Paul Kagame ashyira imbere irubyiruko mu gutanga impinduka yibutsa urubyuruko ko atari byiza ko rushyirwa imbere hanyuma ngo rwinangire.

Muri uyu mwanya muri Kigali Convention Center harimo kubera inama y’umushyikirano irimo kuba ku nshuro ya 19.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *