wex24news

Kigali umunyeshuri yapfuye bivugwa ko yimwe uruhushya ngo ajye kwa muganga.

Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gukwirakwira urupfu rw’umunyeshuri wigaga muri Lycée Notre Dame de Citeaux, gusa uru rupfu rwateye urujijo cyane ndetse benshi bakomeza kuvuga ko yaba yimwe uruhushya n’ubuyobozi bw’ikigo kugirango ajye kwivuza.

Mu kiganiro umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali yagiranye na kimwe mubitangaza makuru byandika hano murwanda , yemeje aya makuru y’urupfu rw’uyu munyeshuri gusa ikigo kivuga ko kitigize kirangarana uyu munyeshuri nkuko bivugwa mu nkuru zagiye zicicikana ku mbuga nkoranyambaga.

Ubuyobozi bw’ishuri buvuga ko uyu mwana yari yabanje gufatwa, yajyanwa kwa muganga bakamusangamo inkorora yoroheje, gusa nyuma yagarutse mu kigo nibwo yaje kuremba ajyanwa mu bitaro bya CHUK.

Ababyeyi b’uyu mwana batuye Nyagatare babimenyeshejwe ndetse nabo bihutira kugera ku bitaro bya CHUK mu mujyi wa Kigali, ariko basanga umwana yashizemo umwuka kuko yaje kwitaba Imana.

Polisi kandi yatangaje ko iperereza rigikomeje kugirango hamenyekane amakuru yimbitse ku rupfu rw’uyu munyeshuri.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *