wex24news

Munyakazi Sadate yateye utwatsi ibyo guha abangavu imiti ibabuza gusama.

Ni ubutumwa  bukubiye mu ibaruwa ndende yandikiye Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’ubuhanzi, Dr Utumatwishima Abdallah, anenga uburyo bwo guha imiti ibuza abangavu   gusama.

Iyi baruwa ije nyuma ayho Minisitiri w’urubyiruko n’iterambere ry’Ubuhanzi, Dr Utumatwishima Abdallah, atangaje agaruka ku ngingo yo gufata imiti irinda gusama ku myaka abana b’abakobwa b’imyaka  15,  abona byakemura ikibazo cy’abangavu baterwa inda imburagihe.

Sadate muri iyo baruwa yagize ati “Ngarutse kucyo watubajije, nkundira nkubwire ko mbona tugomba kwimakaza uburere bw’umwana, ubwo burere bukamutoza kwanga ikibi yimakaza ikiza, iyi ndangagaciro akayishingiraho agena ejo he hazaza .”

Yakomeje ati “ Mu muco no mu miterere yacu,ubusambanyi ni kirazira. niyo mpamvu mbona umunsi tuzaha umwana ikimubuza gusama tuzaba tumubwiye tuti gusambana nti bikiri kirazira ahubwo kirazira ni ugutwitira muri ubwo busambanyi.”

Munyakazi sadate agaragaza ko guha abana imiti ituma badasama ari uburyo butaboneye mu muryango.

Ati “Ingaruka zo gusenya kirazira  nyarwanda nizo nyinshi kurusha ingaruka zabatwita kubera barenze kuri kirazira twatojwe n’abakurambere cyane ko muri bo ( abakurambere) twavomyemo imbaraga zitugira abo turibo uyu munsi.

 Iki gisubizo ( guha abana bacu Imiti cyangwa ibindi bibabuza gutwita),njyewe mbona ari nka kwa kundi wubaka inzu ukabona ijemo umusate warangiza ugafata ibyondo ugahoma wamusate ariko utarebye icyateye uwo musate.

Sadate asanga ababyeyi bakwiye gutoza abana babo  uburere, babatoza icyabarinda gusama.

Ati “Mu gusoza reka nsabe ko twaha abana bacu uburere bubabereye ( kwanga ikibi tukimakaza ikiza) nibutsa ko ubwo burere bwiza bureba mbere na mbere ababyeyi mu muryango, bityo dusabe ababyeyi gukomeza gutoza abana kirazira tubona mu muco wacu.

Akomeza ati “Mbona bikwiye ko duha abana bacu uburere kurusha kubaha ibibafasha kwishora mu busambanyi, guha abana b’abakobwa ibibabuza gusama mbona ari uguta indangagaciro nyarwanda kandi ari ugutsindwa ku buryo budasubirwaho kuri twese.

Ibi nitubyimakaza ( gushora abana mu busambanyi) mbona tuzaba duhemukiye abo dukomokaho ( abakurambere ) kandi turimbuye abazaza ( future génération), ibi bikazaba isoni n’ikimwaro kuri twe turiho uyu munsi. “

Minisitiri w’Urubyiruko n’iterambere ry’ubuhanzi ,Dr Utumatwishima Abdallah, yatangaje ko “ Ibaruwa yayibonye gusa ko yuzuyemo amarangamutima.”

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *