wex24news

Gicumbi: Umugabo yiyahuriye muri Muhazi

Ku wa 29 Mutarama 2024, mu Kagari ka Nyagahinga,mu Mudugudu wa Kigaga, umugabo wimyaka 47 yasanze ubwato buri ku nkombe y’ikiyaga cya Muhazi, abujyamo ageze hagati arasimbuka yiyahura muri Muhazi nkuko bitangazwa n’inzego z’ibanze.

Amakuru avuga ko abamurebaga bafatanyije n’ubuyobozi bw’Umudugudu bahise bamukurikira bamuvanamo, bamujyana ku kigo Nderabuzima cya Rwesero. Akigera kuri icyo kigo nderabuzima, yahise yitaba Imana.

Icyabimuteye ntikiramenyekana, gusa abaturage bavuga ko yiriwe anywa inzoga muri Centre ya Kigaga, akaba anakekwaho kunywa ikiyobyabwenge cy’urumogi.

UMUSEKE dukesha iyi nkuru wagerageje kuvugisha Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwamiko,Beatrice Jolie, ariko ntibyabakundira.

Umurambo wa nyakwigendera wari ukiri ku kigo Nderabuzima cya Rwesero  mu gihe hagitegerejwe ko wakoherezwa ku Bitaro bya Byumba gukorerwa isuzuma.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *