wex24news

Romalio yahishuye ko agiye guhagarika Itangazamakuru.

Ubusanzwe Gakuba Félix azwi nk’umunyamaku w’umuhanga, cyane ko ari muri bake bakora uyu mwuga bavuga indimi nyinshi kandi neza.

Romalio waciye mu bitangazamakuru bitandukanye, azwiho ubusesenguzi bunyura benshi bamukurikira mu Kigo akorera cya Radio & TV Isango Star.

Abicishije ku rukuta rwe rwa Facebook, Gakuba yatangaje ko amaze imyaka 19 muri uyu mwuga kuko yawutangiye mu 2005 tariki ya 30 Mutarama uwo mwaka.

Bisobanuye ko imyaka 19 ishize, uyu munyamakuru akora uyu mwuga.

Romalio yahishuye ko nyuma y’uyu mwaka, azahagarika gukora Itangazamakuru kuko yumva imyaka 20 izaba ihagije kuri we.

Ati “Imyaka 19 irashize. Ndibuka umukino wa mbere nogeje, wari Champions League hagati ya Darling Club Motema Mapembe na Rayon Sports i Kinshasa. Umukino nawogereje chez Robert. Nsigaje umwaka umwe, micro nkayisigira abandi. 20 izaba ihagije da.”

Gakuba ufatwa nk’ikitegererezo mu mwuga w’Itangazamakuru mu Rwanda, cyane cyane mu gice cy’Imikino, yaciye mu bitangazamakuru bitandukanye birimo Contact FM, Voice Of Africa Radio, City Radio, Azam TV na Isango Star akorera kugeza ubu.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *