wex24news

Kubona umugabo birahenze cyane muri Rutsiro.

Aba babyeyi bavuga ko bafite ikibazo cy’uko iyo umukobwa ageze ku myaka 25 cyangwa akayirenza, aba atakibonye umugabo mu buryo bworoshye uretse uwifite utunze ikimasa kuko aricyo ahonga umusore ngo amurongore.

Ababyeyi baganiriye n’itangazamakuru, bavuga ko ari ihame ko iyo umukobwa arengeje cyangwa afite imyaka 25 agomba kwishakamo ikimasa aha umusore kugirango amurongore.Umwe ati “Yacuruza, yahinga, ayo azabona yose ni ukuyabika mpaka wenda agategereza ko n’iwabo bamwongerera ariko akagura ikimasa cyo kuzaha umugabo.”

Ibi ngo byamaze kuba icyita rusange ku babyeyi n’abakobwa babo, kuko bamaze kubyakira.Bavuga ko ngo usanga bashyashyana kugirango babone icyo kimasa bitewe n’uko baba bashaka ko abana babo bubaka.

Undi ati “Ugira ikibazo bwo kuko nawe uravuga ngo ese ‘umukobwa wanjye azava hano gute?’ kuko burya umwana wawe iyo atabonye icyo abandi bagombye kubona, nawe wumva uhangayitse da.”

Gusa n’ubwo bamaze gutora uwo muco, hari abavuga ko bene izo ngo zubatswe gutyo usanga zitaramba kuko ziba zubakiye ku kiguzi runaka.Usanga ngo hashira igihe gito zikarangwa n’amakimbirane.

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Rutsiro ushinzwe Imibereho Myiza y’abaturage, ntiyemera ko icyo kibazo gihari kuko ngo batakizi nk’ubuyobozi.

Yagize ati “Kaba ari agashya tutazi wenda kavutse vuba, mu muco nyarwanda tuzi yuko umusore asaba umukobwa akamukwa ntabwo umukobwa agura, arakobwa ntakwa.”

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *