wex24news

Kutagira ubwiherero, imwe mu mpamvu ab’i Gisagara bibasirwa n’indwara zikomoka ku mwanda.

Bamwe mu batuye i Gisagara bagaragaje ko kuba indwara zikomoka ku mwanda zidacika, bigirwamo uruhare n’abakituma ku gasozi bari mu mirimo y’ubuhinzi, kuko ngo ahanini nta bwiherero buba hafi y’imirima yabo.

Ni mu gihe Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima,RBC cyo kigaragaza ko muri aka Karere abasaga 32% bituma ku gasozi.

Ubusanzwe umubare munini w’abatuye Akarere ka Gisagara ni abakora umwuga w’ubuhinzi haba ku musozi no mu bishanga.

Abenshi muri bo bavuga ko bagihura n’imbogamizi zo kubona ubwiherero hafi y’aho bakorera imirimo yabo y’ubuhinzi, bigatuma iyo bakubwe biherera mu gihuru hirya no hino.

Aba baturage bavuze ko ibi babikora batayobewe ko bikwirakwiza indwara ariko nyine bakabikora by’amaburakindi.

Mudaheranwa Théoneste utuye mu Murenge wa Gishubi, yavuze ko impamvu ituma bamwe muri aba baturage bituma ku gasozi ari uko batabona ubwiherero iyo bagiye guhinga ngo kuko abenshi ubwiherero buba bubari kure cyane.

Yagize ati “Muri Gisagara rero, kwituma ku gasozi ni ukutagira ubwiherero hafi, niba uri guhinga nk’aha kugera ku bwibeherero bigusaba kugenda mu kirometero, niho hashobora kuba hari ubwiherero. Hari abituma mu bisambu nko mu rubingo, rwose inzoka zigomba kuza birumvikana.”

Abihuza na Mukamana Dancille na we wavuze ko igituma bamwe bituma ku gasozi biterwa no kubura ubwiherero, gusa yemeza ko bazi neza ingaruka mbi zabyo.

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Habineza Jean Paul, yavuze ko mu gufasha aba bahinzi bibasirwa n’indwara zikomoka ku mwanda, hari ibyagiye bikorwa birimo kubakira ubwiherero abahinzi bo mu bishanga, ndetse akaba yemeza ko n’ubwo bwiherero budahagije bagiye gukora ibishoboka byose kugira ngo hatazagira umuturage wongera kwituma ku gasozi bitewe no kubura ubwiherero.

Yagize ati:”Ntabwo tuzongera kwemerera Koperative ko iba aho hafi mu gishanga idafite ubwiherero, turifuza ko bareka gukomeza kwandura izo ndwara.”

Visi Meya Habineza, akomeza avuga ko muri aka karere ikibazo kinini bafite cy’indwara zirimo n’inzoka zo mu nda, icyo bagomba gukora ari ubukangurambaga mu baturage bwo kwirinda izi ndwara bimakaza umuco wo kugira isuku.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *