wex24news

FERWAFA yahagaritse Ndizeye Samuel warwaniye i Nyagatare

Mu mukino w’umunsi wa 16 wa shampiyona y’Icyiciro cya mbere mu Rwanda, ikipe ya Police FC yatsinzwe na Sunrise FC ibitego 2-1. Uyu mukino wabereye kuri Stade izwi nka Gologota.

Nyuma y’uyu mukino, myugariro w’ikipe y’Abashinzwe Umutekano, Ndizeye Samuel, yasagariye abasifuzi kubera kutishimira ibyemezo bya bo, ndetse amakuru avuga ko yakubise umutwe umwe mu bari bashinzwe Umutekano ku kibuga (Steward).

Nyuma y’iyi myitwarire yagawe na benshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda, uwari Komiseri w’umukino, Kagabo Issa, yatanze raporo igaragaza ibyabaye byose.

Amakuru yizewe UMUSEKE wamenye, avuga ko uyu myugariro yamaze guhagarikwa amezi atandatu nta gikorwa cya Ferwafa agaragaramo.

Andi makuru avuga ko Komisiyo Ishinzwe Imyitwarire mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, yaba yaramuhagaritse amezi umunani adakina amarushanwa ategurwa n’iri shyirahamwe.

Gusa kugeza ubu, Ferwafa iracyacecetse kuri ibi bihano bivugwa ndetse n’ikipe ya Police FC ntacyo iravuga kuri ibi bihano bivugwa ku mukinnyi wa yo.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *