wex24news

Kugirango Rwatubyaye Abdul Kugirango yemererwe gukina i Burayi birasaba Million zirenga 100.

Myugariro w’ikipe ya Rayon Sports Rwatubyaye Abdul aheruka kujya gutangira imyitozo mu ikipe ya Shkupi FC atamenyesheje ubuyobozi Kandi amasezerano ye na rayon sport atararagira.

Rwatubyaye Abdul ajya kwerekeza i Burayi yabanje kuganiriza abayobozi ba Rayon Sports kugirango bamwemerere ariko abona ntagahunda bafite yo kuba bamurekura ahitamo gukora ibisa nko guteka imitwe agaragaza ko yavunitse mu mukino Rayon Sports yakinnyemo na Police FC.

Nyuma yaho ubuyobozi bwatunguwe no kubona Rwatubyaye Abdul ari mu myitozo muri Turkey aho Shkupi FC irimo kwitegurira shampiyona yo muri Macedonia kugeza ubu.

Amakuru twamenye ni uko Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwifuzaga ko Rwatubyaye Abdul yagurwa Milliyoni 60 ariko uyu mukinnyi we kuko yari we uzayahereza Rayon Sports yashakaga gutanga million 20 ariko ubuyobozi ntibubyumva.

Andi makuru ahari kugeza ubu, ubuyobozi ngo ntabwo bwumva ukuntu Rwatubyaye Abdul yabasuzugura gutyo. Biravugwa ko Rayon Sports yacaga Million 60 kuri Rwatubyaye Abdul ariko kubera agasuzuguro ngo uyu mukinnyi kugirango asohoke ngo Shkupi FC igomba kwishyura nibura million 150.

Rwatubyaye Abdul yamaze kwandika ibaruwa isaba ko yatandukana n’ikipe ya Rayon Sports kugeza ubu.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *