wex24news

Umugaba Mukuru wa RDF yitabiriye ibirori bya UPDF aramukanya na Perezida Yoweli K. Museveni- AMAFOTO

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda General Mubarakh Muganga n’itsinda ayoboye bitabiriye Ibirori by’Igisirikare cya Uganda [UPDF] bizwi nka ‘Tarehe Sita’ , byayobowe na Perezida Yowera Kaguta Museveni wa Uganda wanaboneyeho kuramukanya n’iri tsinda rya RDF ryitabiriye ibirori by’ingabo ze.General Mubarakh Muganga yari kumwe n’Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda , Brig Gen Ronald Rwivanga ndetse n’abandi Bofisiye bakuru muri RDF.

Ibi birori by’isabukuru ya 43 ya Tarehe Sita byayobowe na Perezida Yoweri Kaguta Museveni akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo zaUganda.Byabaye kuri uyu wa Kabiri Tariki 06 Gashyantare 2024 , mu Karere ka Bugwei.Nk’uko byatangajwe n’Ikinyamakuru The Nile Post cyandikira muri Uganda , Perezida Yoweri Kaguta Museveni yaboneyeho kuramukanya n’Itsinda ry’Ingabo z’u Rwanda zari ziyobowe na Gen Mubarakh Muganga.

Mu mafoto yashyizwe hanze n’ikimwe mubinyamakuru bikorera muri uganda , agaragaza Museveni yishimiye guhura n’abayobozi ba RDF anabashimira byimazeyo kuba baje kwifatanya UPDF muri ibi birori byo guha icyubahiro abasirikare bose bagize uruhare mu kubohora Uganda.Ni ibirori bisanzwe byizihizwa tariki 06 Gashyantare byo kuzirikana igihe Yoweli yatangirijeho urugamba rwo kubohora Uganda mu 1981 ndetse no guha icyubahiro abatakarijemo ubuzima bose.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *