wex24news

Roméo wa Muhazi fc akomeje kuyikura ahabi.

Uyu musore ukomoka mu gihugu cy’u Burundi, aherutse kongera amasezerano y’imyaka ibiri muri iyi kipe yo mu Ntara y’i Burasirazuba.

Nyuma yo kongera amasezerano muri iyi kipe, ari mu bakomeje kuyifasha, cyane ko akomeje kuyitsindira ibitego by’ingenzi.

Roméo amaze gutsinda ibitego bitatu mu mikino ine yo kwishyura, amaze gukinira iyi kipe. Mu byo yatsindiye ikipe ye, harimo icyo yatsinze Kiyovu Sports i Ngoma ubwo ikipe zombi zanganyaga igitego 1-1, atsinda Gorilla FC i Kigali ubwo Muhazi United yatsindaga ibitego 2-1.

Uyu musore ukina aca ku ruhande mu gice cy’ubusatirizi, asanzwe akinira ikipe z’Igihugu z’abato z’u Burundi.

Muhazi United iri ku mwanya wa 10 n’amanota 22. Bisobanuye ko itarizera 100% ko yamaze kuguma mu cyiciro cya mbere.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *