wex24news

AS Kigali y’Abagore yatandukanye na Mukamusonera Théogenie.

Amakuru yo gutandukana kwa Mukamusonera na AS Kigali Women Football Club, yamenyekanye ku wa kabiri tariki ya 6 Gashyantare 2024.

Gutandukana kw’impande zombi, kwemejwe n’Umuyobozi w’iyi kipe, Twizeyeyezu Marie Josée, mu kiganiro yahaye UMUSEKE ndukesha iyi nkuru.

Ati “Yego twaratandukanye. Twaramuhagaritse.”

Amakuru yizewe avuga ko impamvu ikomeye yo guhitamo gutandukana n’uyu mutoza, ari uko atahuzaga n’abakinnyi ndetse n’abatoza bakoranaga.

Mukamusonera Théogenie, yageze muri iyi kipe mu 2022, avuye muri Fatima Women Football Club y’i Musanze.

Ikipe yasigaranye na Ntagisanimana Saida wari umutoza wungirije, mu gihe hagishakwa umusimbura.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *